UBU NIBWO BURYO BWIZEWE, BWAZAGUHA AMAFARANGA ..
Sep 19 - 2021
Ni kenshi usanga abantu bamwe amaso atukuye cyane, nyamara kubandi ugasanga ni umweru. Tugiye kureba uburyo busanzwe umuntu yakoresha kugira amaso ye ahinduke umweru neza. ndetse n'uwo atara tukura yakomeza kuyabungabunga
1. Ruhuka kureba TV no kureba muri mudasobwa
Nubwo waba waryamye igihe kirekire bihagije, ariko ushobora gukomeza kuba ufite amaso atukuye kubera umara igihe kirekire uri kureba TV, cyangwa uri gukoresha mudasobwa. Ibi biterwa nuko abantu iyo bari kureba TV, cyangwa bari gukoresha mudasobwa bahumbya gace bishoboka. Ubushakashatsi bugaragaza ko byibura wagakwiye gufata 15 yo kuruhuka buri masaha 2 kandi ugafata akaruhuko k’amasegonda 30 mu minota 15 mu gihe waba uri gukoresha mudasobwa cyangwa uri kureba TV. Mugihe uri gufata aka karuhuko, gerageza urebe ahantu kure urebeye nko mu idirishya cyangwa n’ifoto iri ahitaruye mu cyumba uri gukoreramo.
2. Kura imyanda yose mumaso kandi wirinde kubyiringira ijisho
N'utuntu duto cyane, nk’umukungugu, twagiye mumaso tuba dushobora kwangiza imitsi yo mumaso. Niba wumva utokowe gerageza ntubyiringire ijisho kuko ibi biba bishobora kwangiza agace k’ijisho kitwa Cornea. Ahubwo, icyiza ni ukoza ijisho ryawe. Ijisho waryoza ushyira igitonyanga cy’amazi mujisho ukanuye, mugihe kimaze kujyamo ugahumbaguza cyane kandi byihuse. Kugira kandi ribe ryacya neza cyane, ushobora gukoresha ikiganza ukarifungura mu gihe igitonyanga gitambukamo. Ushobora kandi no gukoresha amazi, ugakaraba bisanzwe mumaso ukoresheje amazi meza, kandi amaso afunguye. Ibi bituma amazi anyura mumaso akahoza, cyangwa, ushobora gukoresha n’ibikoresho byabugenewe mukoza amaso. Mugihe mujisho harimo imyanda, bishobora kuguteza ikibazo yaba guhumbya cyangwa gufungura amaso.
3. Gerageza uryame n'ibura amasaha umunani buri joro
Kutabona igihe gihagije cyo gusinzira ni kimwe mubituma amaso atukura cyane. Niba wumva unaniwe, waguye gerageza ushake umwanya wo kuruhuka,niba ubona uhorana amaso atukuye bishobokako byatewe n'uko utasinziriye bihagije. Abantu bakuru bisaba ko baryama amasaha hagati y’arindwi n’icyenda buri joro, gusa kuri bamwe bibwira ko amasaha ari munsi yayo ashobora kuba ahagije kuri bo bitewe n’imiterere y’akazi kabo cyangwa n'uko bimenyereje, gusa ibi byangiza amaso yabo.
4. Ambara amadarubindi Mugihe ugenda hari izuba (sunglasses)
Ubushakashatsi buvugako kuba uri kuzuba igihe kirekire cyangwa mu muyaga bishobora gutuma amaso atukura. Mugihe waba wambaye RayBan mu kurinda ko amaso yakira urumuri rukabije, mugihe uri hanze, byagufasha kurinda amaso kuba yakubitwa n’umuyaga cyangwa yagirwaho na UV light zishobora kuyananiza. Kwambara sunglasses ni ingenzi mu kwirinda ko amaso atukura. Urumuri rwinshi rw’izuba rushobora guteza ibibazo ku mikorere y’ijisho, bikaba byatuma ritukura cyane.
5. Reka Kunywa itabi kandi wirinde kuba ahantu hari imyotsi yaryo
Kunywa itabi ni kimwe m'ubintu bitera ugutukura kw’amaso. Niba unywa itabi, geregeza bishoboka kurireka kandi wirinde ahantu hari imyotsi yaryo – aho bari kurinywera, niba wari ufite gahunda yo kurinywa waba ubiretse kuko ryatera amaso yawe gutukura bikabije. Uretse kuba byagufasha kurinda amaso yawe gutukura, kuva ku itabi bifitiye umubiri ibyiza byinshi cyane.
6. Nt'ugakoreshe bikabije imiti yo kwa muganga yo guhindura amaso imyeru
Iyi miti ifatwa nk'uburyo bwihuse bwagufasha guhinduka amaso yawe umweru m'ugihe gito, gusa kuyikoresha bishobora gutuma ikibazo gikomera kurusha kucyoroshya. Iyi miti ikoreshwa iba irimo Vasocontrictors – bikaba bimwe mu byegeranya udutsi dutwara amaraso mumaso. Iyo uyikoresheje cyane, umubiri wubaka uburyo bwo kujya urwanya iyo miti, ibi bigatuma amaso aba imituku cyane birenze. Mugihe ugiye kugura iyi miti mu kugufasha guhindura amaso imyeru, ugomba kwirinda iyaba ifite bimwe muri ibi bikurikira: Ephedrine hydrochloride, Naphazoline hydrochloride, Phenylephrine hydrochloride na Tetrahydrozoline hydrochloride.