Menya urubuga ruriguca ibintu muri Kigali mu guhuza byoroshye umucuruzi n’umuguzi ndetse rugafasha abantu kugura no kugurisha ibicuruzwa kuri murandasi.”

 Uko imyaka igenda yiyongera ni nako iterambere naryo rirushaho kuba ryiza,ibikorwa bitandukanye bigasimbuzwa ikoranabuhanga aho umuntu ashobora kugura icyo ashaka cyose kw'isi bakakimusangisha aho atuye atiriwe asohoka mu nzu.si ibyo gusa kuko ushobora kuba wagaragaza ndetse ukanacuruza ibicuruzwa byawe kuri murandasi aho isi yose iba ibibonera icyarimwe kuburyo ugikeneye wese bimworohera kukibona .

Mu myaka mike ishize byari bisa naho bigoranye kwamamaza  ibicuruzwa byawe ku bantu benshi kuko byagusabaga kwishyura amafaranga Atari make kuri Radio cyangwa kuri Televiziyo kugira ngo bakwamamarize ibikorwa byawe, kandi ugasanga byumviswe n’abantu batari benshi kandi bikaba bigoye kuba wakwongera ukabyumva mugihe wacikanwe. Ntabwo bikiri ibanga ko turi mu kinyejana cya murandasi aho igura n’igurisha bisigaye bikorerwa kuri murandasi, ndetse no kwamamaza ibicuruzwa cyangwa ibikorwa ukora bikagera kw’isi yose kandi mu buryo burambye aho bitandukanye cyane n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa twavuze haruguru .

Urubuga Muhahe.com ruje gufasha byimazeyo umuguzi ndetse n’umucuruzi kubahuriza hamwe aho umucuruzi ashobora kugurisha ibicuruzwa bye yifashishije uru rubuga ndetse n’umuguzi akaba yabona ibicuruzwa yifuza ndetse buri kimwe aguze bakakimusangisha aho aherereye bitamusabye gukora urugendo.

Dore buri gice uko gikorwa:

  1. Umucuruzi (Vendor).

Ushobora kwiyandikisha nk’umucuruzi ku rubuga muhahe.com ukabasha gushyira ibicuruzwa byawe aho buri wese yabibona kw’isi yose akaba yanabihagurira tukanabimusangisha aho aherereye muri Kigali ndetse n’ahandi hatandukanye, ugatandukana no guhora utegereje umuguzi kuza kugusanga aho ukorera. Akarusho nuko tugufasha kumenyekanisha ibikorwa byawe k’ubantu benshi twifashishije imbuga nkoranyambaga zacu (Muhahe Ltd) sitandukanye kuko zikurikiranwa n’imbaga ny’amwinshi.

Dore inzira wacamo w’iyandikisha kuri muhahe.com nk’umucuruzi:

  • Sura urubuga Muhahe.com
  • Hitamo ahagana hejuru handitse “Umucuruzi” (Vendor).
  • Hitamo hasi ahantu handitse “Aho umucuruzi yiyandikishiriza (Signup)”

 

Uzuza neza umwirondoro wawe ubundi wemeze hasi ahanditse ngo “Iyandikishe (Signup)”

  • Kanda ahanditse “Ubwinjiriro bw’umucuruzi (Login)” ubundi winjire

 Baca umugani mu kinyarwanda uti “umukobwa wabuze umuranga yaheze iwabo” tugane tugufashe kumenyekanisha ibikorwa byawe ku isi hose winjize mu buryo bwikubye inshuro utakekaga kuko sibikiri ngombwa ko ugira abaguzi bagusanga aho ukorera gusa mu gihe ukorana na muhahe Ltd.

2. Umuguzi

Nawe muguzi sitwakwibagiwe, kanda kuri link iri hasi ubone uburyo wabasha kwigurira icyo ushaka cyose tukakigusangisha aho uherereye, unirinda ingendo zitari ngombwa, wirinda kuba wakandura iki cyorezo kiri hanze aha cya coronavirus.

      Kanda hano