Byinshi wamenya ku ifoto itangaje ushyira muri telephone igahita izima

Buri muntu wese utunze telefone igezweho aba agomba kugira ifoto itatse muri iyo telefone ye(wallpaper) kuburyo iyo uyakije uhita uyibona mu kirahuri cy’iyo telefone, abenshi usanga bakunda gushyiramo amafoto yabo cyangwa ay’abantu bakunda.

Ikirimo kuvugwa cyane ni iyi foto igaragaza imiterere nyaburanga hamwe n’ikiyaga n’izuba rirenga inyuma y’imisozi  ku buryo bikurura ibyiyumviro by’umuntu akaba yahitamo kuyikoresha ataka  terefone ye(wallpaper) atazuyaje. Ariko iyi foto igaragara inyuma nk’isanzwe byatunguye abantu bagiye bayikoresha muri telefone zabo zikoresha uburyo bwa Android kuko telefone zabo zihita zizimya zikongera zikiyatsa bitunguranye nyuma y’uko bayishyize muri telefone bataka ikirahuri cyayo (wallpaper).Amwe mu materefone yibasiwe niyi foto ni nka Samsung na Google Pixel.

Rimwe na rimwe, terefone ihatirwa kongera kwinjizamo porogaramu ya Android binyuze muri serivisi isanzwe y’ububiko bwa porogaramu. BBC ikaba iburira abantu kudakoresha iyifoto.

Samsung yamaze gutangaza ko izashyira ahagaragara igisubizo cyayo ku ya 11 Kamena kugirango ikosore ayo makosa.

BBC yagerageje gushaka ibisobanuro kuri Google, ariko ntiyabona igisubizo ako kanya.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamenyeshejwe ikibazo.

Umuburo umwe wakwirakwiriye kuri Twitter bagira bati: ” Niba umuntu ayikoherereje, nyamuneka wirengagize ntuzayifungure ‘.

Ntukoreshe iyi foto mugutaka telefone yawe [Wallpaper}, cyane cyane muri terefone ya Samsung.Kuko Bizatera terefone yawe gutakaza amakuru!

Umunyamakuru w’ikoranabuhanga Bogdan Petrovan yavuze ko iyo virusi itagize ingaruka kuri terefone ye ya Huawei P20 Pro, ariko ko yabujije telefone ya Google Pixel 2 gukora.Nyuma yo gukoresha iyi foto nka wallpaper muri telefone yahise yizimya ako kanya.

Ati: ” Nagerageje kongera kuyatsa bundi bushya ariko igakomeza kwizimya yongera yiyatsa inshuro nyinshi ibyo byatumye ntongera kubona uko nkoresha iyo telephone”.

Iyo virus bigaragara ko igira ingaruka kuri terefone zimwe ariko ntabwo terefone zose zikoresha uburyo bw’imikorere (system) bwa Google.

Nawe rero uragirwa inama yo kutazigera ukinisha gufungura iyi foto muri telefone yawe niba udashaka ko yangirika.