UBU NIBWO BURYO BWIZEWE, BWAZAGUHA AMAFARANGA ..
Sep 19 - 2021
Nyuma y’urupfu rwa Osama Bin Laden, waguye mugitero yagabweho n’ingabo z’Abanyamerika byatumye hibazwango: ninde kihebe kurusha abandi mubyihebe byose byabayeho mumateka y’isi?
Muhahe.com yagukoreye urutonde rw’ibyihebe 10 rukurikira byabayeho mu mateka y'isi.
Yavukiye ahitwa Kemusu Argamula muri Indeneziya mu 1921 apfira ahitwa Jakarta muri Indenoziya mu 1998. Uyu nyakwigendera yabaye Umuyobozi mukuru wa Indoneziya kuva 1967 kugeza 1998. Uyu mugihe yayoboraga kino gihugu yakoze ubwicanyi byatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga 800,000.
Yavutse ku 29 Nyakanga, 1883 apfa kuwa 28 Mata, 1945 muntambara ya kabiri y’isi. Uyu yari umunyagitugu w’umutariyani akaba. Yaranzwe n’amahame ndetse n’imyanzuro bikakaye aribyo byabaye intandaro y’impfu z’abasaga 300 000 mugihe cy’ubutegetsi bwe.
King Leopold II yavukiye mumurwa mukuru w’Ububirigi, Brussels, mu mwaka wa 1835 apfira ahitwa Laeken mu mwaka wa 1909. Uyu yabaye umwami w’ububirigi kuva 1865 kugeza 1909. Uyu yakoze ubwicanyi bwatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’abasangwabutaka babanyekongo basaga miliyoni 8 000 000.
Yavutse 1162 apfa 1227. Uyu nyakwigendera yashinze ubwami bunini cyane bwari bugizwe n’ibice by’ubushinwa, Aziya yo hagati, uburasirazuba bwohagati ndetse n’uburayi. Ubwo bwami bugereranwa mungano nikitwa Afurika y’ubu. Uyumwami mugihe yayoboraga yishe ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000).
Yavukiye ahitwa Koboko muri Uganda mu 1924 apfira ahitwa Jiddah muri Saudi Arabia tariki y 16 Kanama muri 2003. Uyu yabaye umuyobozi mukuru w’Ubugande mugihe cy’imyaka 8 kuva 1971 kugeza 1979, akaba yararanzwe no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igitugu, ubwicanyi, ruswa, ndetse no kutabungabunga ubukungu bw’igihugu neza. Uyu kandi yagize uruhari murupfu rw’ inzirakarengane zisaga 300 000.
Saddam Hussein yavukiye ahitwa Tikrist muri Iraq kuwa 28 Mata, 1937. Yabaye umuyobozi mukuru wa Iraq kuva 1979 kugeza 2003 ubwo yanyongwaga n’Abanyamerika kungoma ya George W Bush. Uyu yishe ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage be akoresheje ubumara bw’umwuka.
Yavukiye ahitwa Gori muri Georgia kuwa 18 Ukuboza, 1879. Uyu yabaye umwanditsi mukuru w’umutwe w’abasoviyeti. Uyu yishe abaturage benshi abandi abakura mubyabo abafungirana mu nkambi bamwe muribo bapfirayo kubera ubuzima bubi cyane bari babayemo.
Osama Bin Laden yavukiye ahitwa Saudi Arabia mu 1957 apfira ahitwa Abbottabad mura Pakistan tariki 2, Gicurasi 2011 mugitero yagabweho n’ingabo z’Abanyamerika. Uyu yashinjwaga gushinga umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda ndetse no kugaba igitero ku igorofa ryari riri mumugi wa NewYork akarisenya. Uyu mubikorwa byose by’ubwiyahuzi yakoze byatwaye ubuzima bw’abasaga 4 000.
Uyu yavukiye ahitwa Shaoshan kuwa 26 Ugushingo, 1893 aphira ahitwa Beijing tariki 9 Nzeri 1976. Mao yari umunyamatwara w’umushinwa. Uyu kandi ashinjwa kugira uruhari murupfu rw’abasaga miliyoni 60.
Adolf Hitler yavukiye ahitwa Braunau mumugi wa Austria uhana imbibe n’Ubudage tariki ya 20 Mata, 1889 apfira ahitwa Berlin tariki ya 30 Mata 1945 muntambara ya 2 y’isi. Ubwo Hitireri yari afite imyaka 3 umuryango we wimukiye mubudage. Mu mwaka wa 1933 kugeza 1945 yabaye umuyobozi mukuru w’umutwe yari uyoboye witwaga Nazi. Ubuyobozi bw’uyu mugabo bwabaye intandaro yintambara 2 y’isi. Yakoreye ubwicanyi ndenga kamere abayahudi basaga miriyoni 6. Uyu mugabo muri rusange yagize uruhare murupfu rw’abasaga miriyoni 23.