UBU NIBWO BURYO BWIZEWE, BWAZAGUHA AMAFARANGA ..
Sep 19 - 2021
Kuri uyu wa kane Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (Minicom), yashyizeho ibiciro ibiribwa bigomba kugurishwaho ku masoko no kuri za ’Boutique’ zitandukanye, ikomeza inibutsa abacuruzi bose kwirinda kuzamura ibiciro by'ibicuruzwa byaba ibikorerwa imbere mu gihugu cyangwa ibitumizwa mu mahanga bitwaje ibihe turimo bya COVID-19.
Minicom yakomeje ivuga ko ibi bitangajwe hashingiwe kuri raporo y’igenzura ryakozwe ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali na zimwe mu ntara, aho byagaragaye ko hari bimwe mu bicuruzwa byazamuriwe ibiciro bamwe mu bacuruzi bitwaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe bya Coronavirus,yakomeje akangurira abacuruzi kumanika ibiciro aho bigaragarira abaguzi.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kandi yasabye abaguzi kujya batanga amakuru ku izamuka rikabije ry’ibiciro, kugira ngo hafatwe ingamba zihuse aho bibaye ngombwa.