udukoryo 10 utaruzi wakoresha mu gihe uri gushaka ikintu kuri google 

Kumenya gukoresha Google Search ntabwo ari ibintu bigoye, ntanubwo bisaba kubyiga mu ishuri kuko Google ubwayo ikorohereza kubona amahitamo y'ibintu bigera mu bihumbi mugihe uyibajije ijambo rimwe. Ibi bituma benshi bibwira ko ntakindi kirenze kuri ibi, Google nayo ntabwo yivuna ikwereka uko uyikoresha,aho ukoze ikosa ikagerageza kugukosora.

Nyamara hari uburyo google yashyizeho ushobora kwifashisha ukaba wabona icyo ushaka byoroshye mugihe ubaye ubukoresheje, Aha twagukoreye urutonde rw'uburyo 10 wakwifashisha.

1. Koresha utwuguruzo n’utwugarizo (quotes) maze ushakishe interuro uko yakabaye yose.

Ubusanzwe iyo ushakishije interuro kuri Google, Google ikuzanira ibisubizo (results) birimo amagambo agize iyo nteruro buri jambo ukwaryo. Ariko iyo ukoresheje utwugarizo ikuzanira ibisubizo birimo iyo nteruro gusa.

2. Koreshesha akanyenyeri (*) mu twugarizo ku ijambo ushidikanyaho.

Wenda tuvuge ko urimo gushaka lyrics z’indirimbo, ariko ukaba ushidikanya ku ijambo runaka, ushobora gukoresha akanyenyeri kuri iryo jambo ku buryo Google yarisimbuza irindi jambo mu gihe iryo ritabonetse.

3. Koresha akamenyetso ko gukuramo (-) ku magambo utifuza ko agaragara mu byo uyibajije.

Tuvuge wenda ko urimo gushaka ikintu runaka, Google igakomeza ikuzanira ibyo udakeneye, ushobora gukoresha tire (-) imbere y’ijambo udashaka ko igarura. (Urugero: urutonde rw'ibigo by'amashuri -kaminuza).

4. Shakisha kuri website imwe gusa.

Ushobora gukoresha “site:”, ukabaza Google kugushakira kuri iyo website gusa. Niba ushaka kubona inkuru Muhahe.com yanditse zirimo ijambo “indirimbo” ushobora kwandika: “indirimbo site:Muhahe.com”.

5. Koresha “define” maze ubone ubusobanuro bw’amagambo.

Urugero: (define umunebwe) 

6. Shakisha urubuga (site) ruya gukora kimwe n’urwo usanzwe uzi.

Ushaka nko kugereranya ibiciro cg se kureba site nziza wakoresha ikora bimwe n’indi usanzwe uzi, ushobora gukoresha “related:website”. (urugero: related:whatsapp.com)

7. Google ishobora kugukorera imibare.

Google ushobora kuyikoresha nka calculatrice cyangwa se ukayibaza ibibazo bijyanye na science. (urugero: 5 * 4 + 100, avogadro’s constant) ushobora kandi no kwandika ijambo “calculator” maze ikaguha calculator ukoresha.

8. Kuvunja amafaranga no guhindura ingero z’uburebure.

Wari uziko ushobora kubaza google idorari 1 rihagaze angahe cg se uko mile imwe ingana mu birometero. (urugero: 1 USD to RWF, 1 mile in km).

9. Shaka ubwoko runaka bwa file (fichier).

Ushobora kubwira google kukuzanira pdf gusa cg ubundi bwoko bwa fichier wifuza, ukoresheje filetype. (urugero: amategeko y'umuhanda filetype:pdf ) 

10. Gukora amakosa mu myandikire ntacyo bitwaye.

Google ikoresha technique yitwa “Fuzzy Search” ku buryo nubwo ijambo ryaba ryanditse nabi igerageza gushaka irindi byenda gusa. Ntukagire ikibazo mu gihe utazi neza uko ijambo ryandikwa.

urugero:nushakakisha wanditse “Nver Gna Gve Yo Up” Google yo izahita ibona ko washakaga kwandika “Never Gonna Give You Up.”