UBU NIBWO BURYO BWIZEWE, BWAZAGUHA AMAFARANGA ..
Sep 19 - 2021
Hashize iminsi ibigo byagurishaga internet ya 4G Unlimited biha ubutumwa abakiliya babyo ko bigiye guhagarika kugurisha iyo Internet muri za telefone zabo.
Tariki 8 Kamena Ikigo cy’Itumanaho MTN Rwanda cyatangaje ko guhera ku wa 1 Nyakanga kizahagarika kugurisha internet ya 4G Unlimited umuntu yajyaga agura agakoresha ikarangira mu gihe runaka.
4G Unlimited ni internet yatangwaga mu gihe runaka nk’icyumweru cyangwa ukwezi, umukiliya akishyura ubwo akaba azi ko icyo cyumweru cyangwa ukwezi azabimara ataguze indi.
Ikigo cy’abanya-Koreya, KTRN Rwanda ari nacyo rukumbi cyemerewe kuranguza internet ya 4G mu Rwanda, cyatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga 2020 internet ya 4G Unlimited muri za telefone itazongera kuboneka ku isoko.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri KTRN Rwanda, Elijah Iragaba, yatangaje ko izo mpinduka zigamije gukemura ikibazo cy’ireme rya internet batangaga ku bakoresha telefone zigezweho.
Yavuze ko ubusanzwe internet ya 4G Unlimited yatangwaga muri za telefone nubwo yari ihendutse, mu ikorwa ryayo hari imwe mu mipaka yashyizweho ku bijyanye n’uburyo yihuta mu gihe habayeho kuyisangira n’abandi (tethering) cyangwa kuyivana kuri telefone ngo ikoreshwe no kuri mudasobwa.
Iragaba yavuze ko iyo abakiliya bayifashishaga mu bindi bitari telefone, yagendaga gahoro bigatuma babyinubira.
Ati “ (4G unlimited) yakorewe gukoreshwa muri za telefone ariko hari abantu bajyaga bayisangiza ngo bayikoreshe no ku bindi bikoresho nka mudasobwa zo mu biro bigatuma babona internet ifite ireme ritari ryiza kuko hari ibyo iyo internet itagomba kurenza. Byatumaga rero binuba.”
Iragaba yijeje ko ubu internet ya 4G isanzwe yavuguruwe irimo ibyo abakiliya bakeneye byose kandi ihendutse kurushaho.
Icyakora, ibyo byumvikanisha ko ubu umukiliya azajya agura internet ya 4G agahabwa ingano runaka bitewe n’amafaranga yishyuye, igashira bitewe n’uburyo yayikoresheje. Bivuze ko ushobora kugura internet ya 5000 Frw, wayikoresha gahoro ikaba yamara igihe kinini, wayikoresha cyane igashira vuba ariko umuvuduko wo ugakomeza kuba wa wundi.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles, yavuze ko KTRN yabamenyesheje ukwinuba abakiliya bari bafite, bakavuga ko uko byari bimeze mbere byicaga isura ya internet ya 4G muri rusange.
Internet ya 4G Unlimited yakoreshwaga ni iyo mu bwoko bwa ‘Speed-based’ igenda ku muvuduko umwe bitewe n’igihe umukiliya yahawe kuyimarana, ubu hasigaye Internet yo mu buryo bwa ‘volume-based’ ishira bitewe n’uko yakoreshejwe.