UBU NIBWO BURYO BWIZEWE, BWAZAGUHA AMAFARANGA ..
Sep 19 - 2021
Iki gikorwa cyo kwamamaza Perezida Donald Trump cyatangiye ku mugaragaro ku wa gatandatu hari hitezwe abantu benshi ko bagomba kwitabira icyo gikorwa nkuko Bwana Trump, yari yatangaje ko igikorwa cye cya mbere cyo kwiyamamaza kizazamo abantu nibura miliyoni.
Gusa yatunguwe nuko byaje kugenda kuko aho cyabereye muri stade ijyamo abantu 19,000 iri mu mujyi wa Tulsa, hari hateguwe kuburyo no hanze hajya abantu benshi cyane. Gusa hanze ntihakoreshejwe kuko n'imbere bari bakeya cyane.
Urubyiruko rwinshi rutarageza ku myaka 20 rwafasha amatike mbere ariko rudafite gahunda yo kujya muri uko kwiyamamaza, rugamije gusa ko imyanya izaba irimo ubusa.
Steve Schmidt wahoze mu ishyaka ry'abarepubulikani ariko ubu unenga Bwana Trump, avuga ko urubyiruko henshi muri Amerika rwasabye amatike rudafite gahunda yo kwitabira.
Avuga ko umukobwa we w'imyaka 16 hamwe n'inshuti ze bafashe amatike abarirwa mu "magana".
Hari abandi babyeyi nabo basubije Bwana Schmidt bavuga ko abana babo nabo bakoze nk'ibi.
Gusa uruhande rwa Trump ruvuga ko ubusanzwe ruhora rwiteguye ibikorwa nk'ibi kandi ko imyigaragambyo n'ibitangazamakuru ari byo byatumye hari benshi batitabira, ko atari abafashe amatike babashuka ko bazaza.
Urwego rushinzwe kuzimya umuriro muri Tulsa ruvuga ko iki gikorwa cyajemo abantu 6,000 gusa ariko abo ku ruhande rwa Trump rurabihakana rw’ivuye inyuma aho ruvuga ko haje benshi barenga aba.
Bwana Trump yatangiye avuga uti "hanze hari abantu babi cyane bari gukora ibintu bibi"
Ntabwo bizwi neza umubare w'amatike ibihumbi amagana wafashwe n'abantu batari bwitabire, gusa video yashyizwe kuri Tik-Tok tariki 12 z'uku kwezi isaba abantu gufata amatike y'ubuntu igamije ko hazaba imyanya myinshi irimo ubusa yagize abayikunze barenga 700,000.
Uruhande rushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump rurahakana ko ubukangurambaga bwo ku rubuga rwa Tik-Tok n'abafana b'itsinda rya muzika K-pop ari bo batumye igikorwa cye cyo kwiyamamaza ku wa gatandatu i Oklahoma kizamo abantu bacyeya.
Iyi video yashyizwe kuri Tik-Tok hakiri kare kuko itariki y'ukwiyamamaza kwa Trump yari 19 z'uku kwezi.
Iyi tariki yari yateye benshi uburakari kuko ihura n'umunsi wa Juneteenth abirabura muri Amerika bizihizaho kurangira kw'ibinyejana by'ubucakara.
Aho byabereye naho, Tulsa, hakaba ahantu habereye ubwicanyi bukomeye ku birabura mu mateka ya Amerika.ibi bikaba ari muri bimwe abantu batunga agatoki byaba byarateye abantu batandukanye kutitabira iki gikorwa nyuma y’aho Trump atangarije amagambo Atari meza k’ubantu bari mu myigaragambyo bamagana ubwicanyi bw’abirabura.