UBU NIBWO BURYO BWIZEWE, BWAZAGUHA AMAFARANGA ..
Sep 19 - 2021
Kuri iyi si dutuyeho hari ahantu heza cyane hanezeza buri wese utarahagera kuhakandagiza ibirenge bye, mu bitekerezo byawe hari ahantu utekereza ko uhageze byaba ari nk’inzozi zisohoye, ibyo niba ariko bimeze kuri wowe ntugire ngo ni ibyawe gusa kuko buri umwe muri twe arabigira. Ariko nubwo aho hantu hahari hari n’ahandi kuri iyi si ya Rurema hateye ubwoba ku buryo umenye ibyaho utakwemera no gukandagiza akarenge hafi yaho cyangwa ngo ugire umuntu inama yo kuhajya.
Muhahe.com twaguteguriye ahantu kuri iyi si hateye ubwoba cyane ku buryo nta muntu utekereza neza wagira ibitekerezo byo gupfa kujyayo uretse gusa uwumva yarihebye. Kuri uru rutonde rwacu turahera ku mwanya wa 10 tujya ku mwanya wa mbere w’ahantu ku isi hateye ubwoba.
10. Death Valley, USA
Death Valley bivuga ikibaya cy’urupfu, aha ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’izina ryaho ubwaryo risobanura ho gato uko haba hameze, aha hazwiho ko ariho hantu ha mbere hagira ubushyuhe bukabije karemano kuri iyi si nzima kuko ubushyuhe bwaho bugera kuri dogere Selisiyusi 56.7 zose. Aka gace katwaye ubuzima bw’abantu benshi. Iyo ugeze muri aka gace utangazwa no kubona amabuye agenda ntawuyasunitse. Mu mwaka wa 1915 ni bwo itsinda ry’abahanga ryagerageje gushaka igituma amabuye yo muri aka gace agenda, gusa barashobewe.bwaho budasanzwe.
9.Aokigahara
Aka ni agace kanditse amateka ku isi ubu ni ko ka kabiri kamaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi kuko gatwara abarenga 500 buri mwaka. Aka gace karangwa n’imyuka mibi ndetse n’abazimu kagizwe n’ishyamba rya hegitali 3500 rihererereye ku gasongero k’umusozi witwa ‘fuji’.
8.The Danakil Desert, Eritrea
Niba washakaga gusura ibihugu byose bya Afrika sinkubujije ariko nugera muri Erithrea uzabaze ahari ubutayu bwa Danakil kugira ngo nuhagera uzahitondere bikomeye, aha harashyuha bikomeye kuko hagira ubushyuhe bugera kuri Dogere Selisiyusi 50. Icyo ntigikomeye kurusha kuba hafite ibirunga byinshi bihuzuye kandi bikaba birekura imyuka mibi cyane ku buzima bw’ikiremwamuntu. Nubwo hameze hatya ntihabuza abantu kuhasura ariko nabo baba bazi neza ko baba bashyize ubuzima bwabo mu kaga. Ariko nubwo bahasura kirazira kikaziririzwa kuhagera uri wenyine utari kumwe nushinzwe kukuyobora akwereka aho utagomba kurenga bitewe n’ukuntu hateye ubwoba.
7.Sinabung Volcano, Indonesia
Iki ni ikirunga giherereye muri Indonesia kikaba kiri neza mu butayu bwa Sumatra. Kwitwa ikirunga ntago bikigira ahantu hateye ubwoba kuko kuri iyi si hari ibirunga byinshi cyane ahubwo aho iki gitandukaniye n’ibindi ni uko cyo kiruka kenshi gashoboka kandi kikarekura imyuka ihumanya yangiza abantu.
Nyuma yo kugira abantu batagira ingano imfubyi, abapfakazi, abakene n’ibindi kubera kubamaraho abantu n’ibintu ntago cyiteguye guhagarara, mu myaka itanu ishize cyamaze abantu batuye mu mijyi yegereye ubu butayu kubera kuruka inshuro nyinshi noneho muri uyu mwaka mu kwezi kwa kabiri cyakoze ibyo benshi mu bagize amahirwe yo gusigarana ubuzima batazibagirwa aho cyazamuye amabuye manini n’amato n’imyotsi mibi yangiza abantu mu burebure bugera kuri metero 2500 bikamanukira abantu batagira ingano, ntiwamenya ibyo kizakora ejo. Aha ntiwatekereza kujya kuharuhukira kereka ushaka iruhuko ridashira.
6.Lha Da Queimada Grande, Brazil
Iki ni ikirwa kiri mu gihugu cya Brazil, wongeye kwitegereza iyo foto iri haruguru urabona ko Atari igiti gifite amabara abiri ahubwo ari inzoka iri mu giti, ahahafatwa nk’ahantu hateye ubwoba ha mbere ku isi ibi si ukwivugira kuko impamvu zumvikana, aha niho hari inzoka nyinshi zifite ubumara buteye ubwoba harimo izitwa Bothrops ari nazo zifatwa nk’izigira ubumara bukomeye kurusha izindi ku isi.
Hari inzoka nyinshi ku buryo hari inzoka eshanu kuri metero kare imwe, ntibishoboka ko wagenda ngo utere intambwe ebyiri udakandagiye imwe murizo. Ahandi hantu hateye ubwoba uhajyana n’umuntu ukuyobora cg ukahamara igihe gito ariko aha ho nta muntu numwe wemerewe kuhagera niyo wavuga ko wagombowe inshuro igihumbi. Hateye ubwoba kurusha uko uri kubitekereza.
5.Madidi National Park, Bolivia
4.North Sentinel Island
3.Lake Natron, Tanzania
Uyu ni umugezi uba hano hirya mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya, wasoma Tanzania ukagira ngo ni ahandi hantu hatabaho, hoyaa ahubwo ni aho hafi pe. Ni abantu bake bahita bemera ko uyu ari umugezi bitewe n’ukuntu ugaragara ariko gutyo ubibona ku ifoto ninako uhegereye wabona bimeze, ngo uyu mugezi rero ni iki kidasanzwe ufite kiwutera kuba ahantu habi cyane ku isi dutuyeho?
Umunyu wo muri uyu mugezi ufite uburozi butemerera igihumeka na kimwe kuwubamo, guturuka ku bantu, amatungo ndetse n’ibiti nta na kimwe urebera ijisho kuko uhita wica vuba na bangu, kuwogamo kirazira kikaziririzwa kuko umwuka wonyine wo muri ayo mazi utakwemerera kuryoherwa no koga. Aho kwicwa n’aya mazi wakwicwa n’inyota.
2.Grand Canyon, Arizona (muri Amerika)
Grand Canyon ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona, aha uhabonye wagira ngo ni ahantu heza ho gutemberera cyangwa ho kwifotoreza nkuko bamwe bajya babigenza iyo bageze ahantu hadasanzwe, ariko hano hantu hateye ubwoba kuko iyo uri aha hantu uba usabwa gutera ikirenge ahantu habi ugahita ugenda, gupfa biba bikwegereye cyane kuko ikosa ryose wahakorera ari uguhita upfa, aha niho hantu ha kabiri ku isi hiyahurira abantu benshi, impamvu bahajya irasobanutse, ntawajya gushakaamazi mu Nyanja ngo ayabure kuko inyanja nka kindi ifite nkayo, naha rero urupfu rwose si ugushakisha ruba ruri aho hafi.
1. Mount Washington, muri Amerika
Uyu ni umusozi uri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Washington, uyu musozi ntusanzwe kuko niho hantu hejuru hagira imiyaga yihuta cyane kuri iyi si, iyo uri hejuru cyane aho umusozi urangira ushobora no guhuhwa n’umuyaga ugenda 327km mu isaha, ubaye ufite ubushobozi bro guhangara uyu muyaga ntago bihagije ngo ube wajya kuri uyu musozi kuko hari ubukonje buteye ubwoba bujya bugera muri Degree -40 hakanagwa urubura rutagira akagero ibyo bigatuma haba ahantu hateye ubwoba.
Umuntu wakandagiye kuri uyu musozi yemerewe kuvuga ko yageze ku gasongero ka Everest (umusozi muremure ku isi nzima) kuko uko uri kuri uyu musozi ari hejuru ari nako uri ku Everest yaba ameze ariko bikaba bitandukaniye ku buryo hateye kuko kuri uyu musozi ari ahantu hateye ubwoba u kigero cyo hejuru.
Hari intonde zitandukanye uzasanga zikorwa z’ahantu habi cyane ndetse hanateye ubwoba ikiremwamuntu kuhakandagira gusa uru nirwo rutonde ntakuka rw’ahantu 10 ku isi hateye ubwoba hajya gusa abihebye bashaka kwiyahura nkuko bihurizwaho n’ibinyamakuru bitandukanye.