​Menya icyatumye umuhanzi Akon afata umwanzuro wo gushyiraho ifaranga rye yise Akoin.

 Umuhanzi Aliaume Damala Badara Akon Thiam uzwi cyane ku izina rya Akon, yahishuye ko yigeze kuva iwabo muri Sénégal agiye mu Bufaransa, akamara igihe kinini abitse umuba w’amafaranga y’ama-CFA akoreshwa mu gihugu cye kuko yari yabuze aho ayavunjisha.

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari avuye mu gihugu cye mu myaka mike ishize, yageze i Paris ajya aho bavunjishiriza amafaranga, maze ngo uwamwakiriye aramubwira ati “muratwihanganira ayo ntituyakira”.

Ati “Naribajije nti ibi ni ibiki?” Yakomeje avuga ko mbere y’uko akora urugendo rwe atari yigeze abona umwanya wo kuvunjisha amafaranga yari afite ngo ayavane mu ma-CFA ku buryo yabuze icyo ayakoresha.

Yakomeje agira ati “Byamfunguye amaso. Byasembuye imbaraga zo kuvuga ngo tugomba kugira ifaranga ryacu muri Africa kuko n'asanzwe akoreshwa usanga agenda igira utubazo dutandukanye aho mu myaka iri mbere wasanga azaba atagikoreshwa. Sinitaye ku cyo bizasaba ariko tugomba kubikemura.”

Ibi byatumye Akon ahita atangiza ibikorwa byo gushyiraho ifaranga ry’ikoranabuhanga rizitwa Akoin rikazakoreshwa ku ikubitiro mu mujyi mushya ari kubaka mu gihugu cye uzaba witwa Akon City.

Ikoranabuhanga rimaze gutera imbere ku Isi ku rwego rw’aho abantu barikoresheje bakarema amafaranga adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki, ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga rizwi nka ‘Cryptocurrency’. Mu yamenyekanye cyane harimo irizwi na benshi rya ‘Bitcoin’.

Ifaranga rikozwe muri ubu buryo rikoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka ‘Blockchain’ mu ihererekanwa ryayo kuri internet.

Byitezwe ko Akoin ari ifaranga rishobora kujya hanze mu kwezi gutaha ku buryo ryakoreshwa, igitekerezo ni uko ryayobokwa no mu bihugu byose bya Afurika.

Igishushanyo mbonera cy'umugi wa Akon City

Akon City, umujyi witiriwe Akon, icyiciro cya mbere byitezwe ko kizasozwa mu 2023. Kizaba kigizwe n’iyubakwa ry’imihanda, ibitaro bya Hamptons Hospital, inzu yo guhahiramo izaba yitwa Hamptons Mall, sitasiyo ya Polisi, icyanya cyo gukusanyirizamo imyanda, ikigo cy’amashuri ndetse n’urugomero rw’amashanyarazi.

Icyiciro cya kabiri cyo byitezwe ko kizarangira mu 2029 gihuza ibikorwa by’ubucuruzi hifashishijwe ifaranga rya AKOIN. Kizaba kirimo Pariki, Stade, Kaminuza n’igice cyahariwe inganda.