MINALOC yashyizeho amabwiriza agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero

Nyuma y'aho Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 16 Kamena 2020 yemeje ko imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikomorewe, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Iyo nama yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuzatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo, ayo mabwiriza akaba yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Kamena 2020.ayo mabwiriza asobanura birambuye uko abazashaka gukora igikorwa cyo gusezerana mu nsengero bagomba kwitwara kugira hakomeze kwirinda icyorezo cya koronavirusi.

Mu ngingo z’ingenzi ziyakubiyemo harimo ko aho ubera hakwiye kuba hujuje ibyangombwa, hagasukurwa mbere na nyuma y’umuhango wo gusezeranya, hanashyizweho uburyo bwo kwirinda Coronavirus bworohereza abantu kubahiriza amabwiriza arimo gukaraba neza intoki no guhana intera.

Iyubahirizwa ry’aya mabwiriza rizajya rikurikiranwa n’abafite inyubako zakira ibi birori, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abigisha b’idini/itorero.

-  Amabwiriza agomba kubahirizwa:

1. Imiryango ishingiye ku myemerere igomba kugeza mu nyandiko ingengabihe y’abazasezerana ku nzego z’ibanze (Umurenge) nibura iminsi ibiri mbere yuko umuhango uba.

2. Gusezerana imbere y’Imana bishobora gukorerwa mu nsengero zujuje ibisabwa, izindi nyubako zakira abantu (hotel, amahema, sale) n’ahandi hantu hafunguye.

3. Usezeranya agomba kuba ahagarariye umuryango ushingiye ku myemerere wemewe.

4. Insengero, inyubako n’ahandi hantu hasezeranirwa hagomba kuba hujuje ibi bikurikira:

a. Inyubako isengerwamo igomba kuba isanzwe yemerewe gusengerwamo hashingiwe ku mabwiriza agenga inyubako zisengerwamo.

b. Gusukura inyubako mbere na nyuma y’umuhango wo gusezeranya hakoreshejwe amazi meza n’isabune.

c. Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki [kandagira ukarabe n’amazi meza n’isabune cyangwa imiti isukura intoki/hand sanitizer].

d. Kwambara agapfukamunwa neza ku bantu bose baje mu muhango wo gusezerana.

e. Gusiga nibura intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi uretse hagati y’abasezerana.

5. Mu gikorwa cyo gusezeranya

a. Gusuhuzanya bahana amaboko no guhoberana cyangwa guhobera abageni birabujijwe keretse hagati y’abasezerana.

b. Guhererekanya indangururamajwi [microphone] n’ibindi bikoresho (urugero: Ibitabo by’indirimbo, Bibiliya, Korowani, ibyuma bya Muzika) ntibyemewe.

c. Gutanga amaturo bigomba gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (mobile money services, money transfer,…)

d. Gusengera abantu barambikwaho ibiganza birabujijwe.

e. Kugira ngo duhamye ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus turasaba ko igikorwa cyo gusezeranya nyirizina kitarenza isaha imwe.

6. Ibirori byo kwakira abatumiwe (reception)

a. Umubare w’abitabira uyu muhango ntugomba kurenga abantu 30 kandi hakubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

b. Umuhango ugomba kubera ahantu habugenewe kandi hafunguye; mu gihe bikorewe muri hoteli nabwo abawitabiriye ntibagomba kurenga 30 kandi hakubahirizwa amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus.

7. Iyubahirizwa ry’amabwiriza

a. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi nzego bafatanyije mu kwirinda Coronavirus no gukumira ikwirakwira ryayo, bagomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

b. Abafite inyubako zakira ibi birori, abayobozi n’abigisha b’idini/itorero ryabasezeranyije bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.