UBU NIBWO BURYO BWIZEWE, BWAZAGUHA AMAFARANGA ..
Sep 19 - 2021
Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukangurira Abanyarwanda gukoresha Gas,ni nyuma yaho bitacyemewe kwinjiza amakara mu mugi wa kigali,aho gukoresha amakara cyangwa inkwi mu gihe bateka, kuko bigira ingaruka ku bidukikije n’amashyamba n’ibindi.
Ariko n’ubwo gahoro gahoro abantu bagenda basobanukirwa n’ibyiza byo gukoresha Gas, abenshi baracyafite impungenge z’uburyo ziturikira mu mazu ndetse rimwe na rimwe zigatera impanuka zikomeye ndetse n’ibiciro bikiri hejuru, ugereranije n’amakara abandi bakaba bacyibaza ukuntu bazajya bakoresha Gas gusa mu guteka ibiryo byose harimo n'ibimara igihe kinini bitetswe(ibishyimbo byumye) kandi bitwara Gas nyinshi.
Gukoresha Gas ntibigoye, gusa bisaba kuba ufite ubumenyi bw’ibanze mu kuyikoresha kugirango itaguteza ibibazo mu gihe uyikoresha.
Dore ibyo ugomba kumenya mu gihe uteka ku mashyiga ya Gas.
· Gas ni umwuka ariko uzirana n’umuriro. Iyo gas ihuye n’umuriro habaho kwaka byihuse kandi ntibiterwa n’ingano y’umuriro wabonetse, umuriro uwo ariwo wose ushobora guteza impanuka ya Gas. Bityo rero mbere y’uko ucana ishyiga ryawe rya gas, banza wizere neza nib nta Gas iri gusohoka kuburyo ihura n’umuriro. Ntabwo ushobora kuyoberwa niba gas iri gusohoha kuko igihe cyose winjiye ahantu iteretse wumva impumuro idasanzwe muri ako gace. Igihe rero uzabyumva uzabe uretse gucana umuriro. Hari kandi agakoresho kagurishwa ku isoko, gashobora kukumenyesha niba Gas yawe iri gusohoka. Aka gakoresho Karasona mu ijwi ritandukanye bitewe n’ingano ya Gas iri gusohoka.
· Igihe Gas yawe yashizemo uvuye kugura indi, si byiza guhita uyicana ako kanya ukimara kuyizana. Jya ubanza uyitereke akanya ituze kuko baba bayizanye bayicugusa bikaba byatuma itomboka mu gihe uhise uyicana.
· Sibyiza gusiga ucanye Gas ngo wigendere ahantu kure tugirwa inama yo kuba hafi yahoo dutekeye kuri Gas.
· Sibyiza kuvugira kuri telefoni cyangwa kugira ibindi birangaza igihe utetse kuri Gas.
· Sibyiza gutegeza abana Gas ngo bateke nta muntu mukuru uhari.
· Irinde ko ibishashi bya Gas birenga impande z’isafuriya mu gihe utetse ugomba kugabanya umuriro ugakoresha muke.
· Buri gihe uragirwa inama yo gukoresha igitambaro gikomeye igihe uterura isafuriya ishyushye kuri Gas.
· Si byiza gushyira ibiryo mu mavuta ahiye kandi Gas iri kwaka. Mbere yo gushyira ibiryo mu mavuta banza uzimye Gas.
· Uragirwa inama yo gufungura amadirishya y’aho utekera mu gihe cyose amashyiga ya Gas ari kwaka.
· Niba ukoresha Gas ifite amashyiga 2,3+, mbere y’uko uhindura icupa banza urebe niba amashyiga adacanye, kandi mu gihe urangije guteka banza uzimye ishyiga ubundi wibuke gufunga Gas ku icupa.
· Niba ukoresha Gas, uragirwa inama yo kuba ufite kizimyamwoto hafi kandi ufite n’ahantu hizewe umuntu ashobora guhungira inkongi y’umuriro mu gikoni cyawe.
· Amazi ashobora gutuma umuriro usakara mu buryo bwihuse, rero niba ubona umuriro watse ihutire gufunga ishyiga, maze upfuke ibishashi ukoresheje umufuniko w’isafuriya niba bigushobokera.
· Igihe Gas yawe yagize ikibazo urasabwa guhamagara ababizi bakagufasha kugikemura, si byiza ku byikorera niba nta bumenyi ubifitemo.