RURA: Ibiciro by’ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali byiyongereye cyane kubera Covid-19

Hashize amezi asaga 2 ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali zarahagaritswe kubera Covid-19, Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Kamena 2020,Abagenzi ndetse n’abamotari bazindutse iya rubika berekeza mu Ntara zitandukanye ukuyemo Akarere ka Rubavu n’aka Rusizi hatemerewe gukora ingendo rusange.

 

Byari ibyishimo bidasanzwe k'ubagenzi bakunze gukoresha moto kuko bamwe bavuga ko zibafasha kugera aho bagiye vuba bitabasabye gutonda imirongo nk'uko bigenda igihe bateze imodoka rusange,abamotari bishimiye gusubira mu muhanda nyuma y’igihe cyari gishize ibinyabiziga byabo biparitse mu rugo kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho bavuga ko batari borohewe n'ubukene.

Nubwo bimeze bityo,abagenzi bakoze ingendo hirya no hino mu ntara z’igihugu uretse Rusizi na Rubavu bakubitanye n’izamuka rihambaye ry’ibiciro by’ingendo.






Mu minsi ishize ubwo imodoka zitwara abagenzi zemerewe gukora hagati muntara RURA yatangaje ko izamuka ry’ikiguzi cy’urugendo cyazamutse bitewe n’uko imodoka zirimo gutwara abantu bake ugereranije nuko zari zisanzwe zikora mbere ya COVID-19 aho zirimo gutwara 1/2 cyabo zatwaraga.