Menya uko Uko aba Hackers bashobora kwinjira mu mabanga yawe nuko wabirinda.

Ubujura bwifashisha ikoranabuhanga, bukomeje gufata indi ntera, kugeza ubwo amabanki n’inzego za gisirikare zinjirirwa mu ibanga rikomeye n’ubwo hari ibigo bishinzwe ubwirinzi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu myaka ishize nibwo ibigo nka Ikigo Symantec muri California na Kaspersky yo mu Burusiya byatangaje ko abajura mu by’ikoranabuhanga biyise “Strider” cyangwa “ProjectSauron” ; mu gihe cy’imyaka itanu bagabye ibitero byo kuneka amabanga y’ibihugu birimo u Burusiya, u Bushinwa, Iran, u Bubiligi na Suède.

Ikigo gitanga serivisi z’ubwirinzi bwa mudasobwa Kaspersky cyo mu Burusiya, giheruka gutangaza ko ibigo 30 byo muri ibyo bihugu byibasiwe birimo ibya Leta, ibigo by’ubushakashatsi, ibya gisirikare, ibitanga serivisi z’itumanaho n’ibigo by’imari.

Hari uburyo bwinshi abahanga mu by’ikoranabuhanga berekana ko aba bajura bifashisha kurusha ubundi, muri bwo hari :

Internet y’ubuntu

Ni henshi usanga mu duce duhuriramo abantu, iyo ucanye mudasobwa yawe cyangwa telefoni ibasha kwakira internet idakoresha umugozi [wireless], uhita ubonako hari internet y’ubuntu ushobora gutangira gukoresha udasabwe ijambo ry’ibanga.


Iri ni irembo ryagutse ku ba Hackers, ku buryo iyo uri kuyikoresha biborohera kukwinjirira mu mabanga arinzwe mu buryo budahambaye, ndetse bakabasha kwiba imibare y’ibanga uba uri gukoresha hanyuma bakayifashisha mu mu nyungu zabo bwite.

Ubu nibwo buryo bworoshye kurusha ubundi bakoresha bifashishije igikoresho gisakaza internet y’ubuntu, Wireless Access Point, WAP.

Aha uzasanga biyitirira izina ry’aho abantu bagambiriwe bakunda guhurira, niba ari nk’ahafatirwa ikawa ya Maraba, ugasanga internet yabo bayise Maraba Free Wireless, ku buryo uhageze atajijinganya kuyihitamo.

Kwifashisha ibintu bihishe

Kuri iyi nshuro hari ubwo ujya ufungura email ukabona umuntu utazi yakoherereje akantu bakakubwira ngo ugakorere ‘download’ kugira ngo ukabone, rimwe na rimwe bakifashisha izina ry’umuntu muziranye nyamara we atazi n’uko byagenze.


Uzabona agasa n’ifoto gaherwa n’ijambo GIF na JPG [ ku buryo ushobora gukeka ko ari ifoto kuko akenshi ariyo iba ifite bene iriya misusire (format)] cyangwa agaporogaramu gato gaherwa na .EXE, bagusabe kugakandamo kugira ngo ubashe kukabona. Aho bizagusaba kwitonda kuko iyo ugafunguye kinjiza imikorere muri mudasobwa yawe ishobora korohereza umu hackers kugera kubyo ubitse.

Kugukurikirana bihagije

Hari uburyo mudasobwa ibika ibintu ukunda gusoma cyane kuri internet cyangwa imbuga ukunda gusura, ibyo bita “cookies”, aba Hackers bakabyifashisha mu kukugenzura bifashishije izo mbuga ukunda gusura.

Niba uri nk’umugore ukunda kugurira imyenda ku ikoranabuhanga (Online shopping) uzatangira kubona amatangazo menshi akwamamazaho imyenda igezweho wagura, akaza yitura mu bindi uri kwisomera.

Hari ubwo uyafungura bagahita bakwinjirira mu ikoranabuhanga, bakiba amagambo y’ibanga iyo wagiye uyarekera kuri internet. Aha ni nk’aho ujya nko muri email, niba ukoresha nka Google Browser cyangwa Mozilla, ikakubaza niba ushaka kubikamo umubare w’ibanga ku buryo utazajya usabwa kuwandika uko ushatse kwinjiramo [Save password].

Aha bisaba ko niba ufite porogaramu ukoreramo ubushabitsi bwawe, abayigutunganyiriza bahora bayivugurura, cyane mu buryo bw’ubwirinzi.

Kukubaza utubazo dutandukanye

Ni kenshi uzabona ku mbuga zinyuranye bakuzanira igisa n’amatora cyangwa ubushakashatsi runaka, bagusaba kugira icyo uhitamo wowe ukabifata nko kwishimisha, rimwe na rimwe bakakubwira ngo ‘kanda aha ugwize amahirwe yo gutsindira…’ wabigerageza bati ‘urabanza wandike umubare w’ibanga, niba udusuye bwa mbere urasabwa kubanza gufunguza konti.’’

Mubibazo ugenda ubazwa, hari aho ushiduka watanze amakuru menshi akwerekeyeho arimo n’ay’ibanga wujuje mu ikoranabuhanga ryawe, ku buryo bayifashisha mugushakisha uburyo usanzwe winjira mu bikorwa byawe, bakagutera batyo.

Aha ho bizagusaba ko niba hari ahantu ugiye kuzuza, wifashisha umubare w’ibanga utandukanye ahantu henshi, ndetse ukirinda gusubiza ikintu gifite aho gihuriye n’andi makuru ubitse kugira ngo utivamo.

Kwibwa umubare w’ibanga

Iki nicyo kibazo gikomeye kuko niba ari nka porogaramu umuntu akoresha, ahita ayitakazaho uburenganzira bwose bwo kuyinjiramo, ku buryo umujura wayinjiyemo atwara ibyo ashatse adasize no kuba yakwangiza ubwirinzi bushobora gutuma wongera kuyisubirana mu buryo bworoshye.

Niho uzumva ngo ikoranabuhanga runaka ryashimuswe cyangwa uru rubuga rwa internet ruri mu maboko y’abagizi ba nabi.

Bumwe mu bujura bukomeye bumaze kubaho

Kugeza uyu munsi ubujura bufatwa nk’ubukomeye bwifashishijwe ikoranabuhanga mu mabanki, ni ubuheruka bwa miliyoni 650 z’ama-pound, ni ukuvuga agera kuri 672. 970. 230. 400 Frw, yatahuwe ko yibwe mu mabanki anyuranye ku Isi mu 2015.

Amakuru avuga ko amabanki yo mu Bwongereza yatakaje miliyoni nyinshi z’ama-pound, nyuma y’uko mu 2013 na 2014 abajura b’Abarusiya bashyiraga mu bikorwa uwo mugambi ukomeye wanyujijwe mu kuyobya amafaranga yahererekanywaga, ukaza gutahurwa bitinze ariko wari wamaze kwibasira ibigo by’imari bisaga 100.

Mu minsi ishize kandi nta wakwibagirwa igitero cyagabwe ku ruganda rukora amafilimi muri Hollywood [Uruganda rwa sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika], Sony Pictures Entertainment hakibwa amakuru asaga 100TB [soma: Telabayiti ijana], aho aba Hackers babinjiriye ndetse bakazimya ikoranabuhanga ryabo kuwa 24 Ugushyingo 2014.

Ni igitero cyagabwe nyuma ya filimi uru ruganda rwatunganyaga igaruka ku iyicwa rya Kim Jong un Perezida wa Korea ya Ruguru, igitero cyagabwe n’abantu biyise abarinzi b’amahoro, Guardians of Peace, “#GOP”.

Icyo gihe ku mashini zabo hagaragaye ho agahanga hariho n’ubutumwa buburira icyo kigo ko bashobora kumena “amabanga” akomeye kibitse, bituma umwe mu bayobozi bacyo Amy Pascal yegura.

Sony yibwiraga ko ari ikibazo cy’ikoranabuhanga ariko biza kugaragara ko kugikemura bishobora gufata hagati y’umunsi umwe n’ibyumweru bitatu, kugeza ubwo na FBI [Federal Bureau of Investigation : Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika] yabyinjiyemo igatangira iperereza.

Nyuma haje ubutumwa buvuga ngo “Mwitonde: Twarababuriye, ubu iyi ni intangiriro…Twamaze kubona amakuru yanyu yose yo mu kigo harimo amabanga yo ku rwego rwo hejuru.”

Icyo gitero byaje kuvugwa ko cyari gishyigikiwe na Korea ya Ruguru nubwo yo yabyitarukije ariko ishimangira ko uwabikoze wese yakoze “igikorwa nyacyo”.

Muri Gicurasi 2014 nabwo, ikigo cyo muri Amerika gikora ubucuruzi bwo kuri internet, eBay Inc. cyatangaje ko aba-Hackers bacyinjiriye bakajya mu makuru asaga miliyoni 145, ku buryo byanagize ingaruka ku ma konti abakiliya bifashisha ubwo buryo bari barafunguje.

Icyo kigo cyahise gisaba abakiliya bacyo kwihutira guhindura imibare y’ibanga bakoresha, kuko yari mu mabanga abo bajura bari bamaze amezi abiri biba.

Amakuru nk’aya kandi yagiye yibwa cyane n’abanyamakuru bo mu kigo Wikileaks, badahwema gushyira amabanga hanze ndetse abayobozi batandukanye bakisanga bagomba kuyasobanura cyangwa bagashaka ukundi babivuga.

Uwo byagizeho ingaruka n’uburyo nk’ubu ni Hillary Clinton igihe yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubutumwa bwe bwa emails buheruka gushyirwa hanze ko yakoreshaga konti ye bwite kandi ari mu kazi ka leta nk’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga.