Menya ibintu 5 by'ingenzi ugomba kwirinda gukora kugira battery ya telephone yawe irambe.

Uko telefone yawe yaba imarana igihe kirekire umuriro, nta telefone idashiramo umuriro. Kandi uko batiri yaba ikomeye kose, nta yidasaza nyuma y’igihe runaka. Itandukaniro rishobora kugaragara ku ma telephone ni iry’igihe ishobora kuramba n’igihe ishobora kwangirika.

Akenshi usanga ibyo dutunze muri telephone zacu, ubwoko cyangwa umubare wa Application zirimo ndetse n’uburyo tuzishyira ku muriro ari byo byangiza telefone zacu. twifashishije urubuga rwa Power Technology twabateguriye ibintu ukwiriye kwirinda gukorera telefone yawe kuko ibyo bintu biteza ingaruka mbi ku burambe bwa batiri yayo.


1. Irinde Guhoza telefone yawe ku muriro cyangwa kuyiraza icometse k’umuriro

Ubundi buri telefone igira urwego ntarengwa rw’umuriro, kumva ushaka kurenza urwo rwego bizangiza telefone yawe. Abenshi baraza telefone zabo ku muriro kugira ngo babyuke zuzuye bakore gahunda zabo nta kibazo cy’umuriro bafite muri uwo munsi, ibintu byangiza cyane ubudahangarwa bwa batiri ya telefone ariko abenshi tukaba batabizi.


Gushyira telefone ku muriro ikuzura ikarenza urugero si byiza

Aha umuntu ashobora kwibaza ibibi byabyo kandi bituma nyiri terefone abyuka yuzuye, gusa urugero twakwifashisha hano; uri gushyira amabuye mu mufuka ukuzura, ugakomeza gushyiramo ayandi byagenda gute? Na telefone ni telefone rero mu gihe uryamye wasinziriye, iruzura ikarenza kuzura. Aho byaba byiza byibuze mu gihe yuzuye ugiye uhita uyikuraho ako kanya bikayirinda kwangirika.

2. Irinde Gukoresha Sharijeri zitujuje ubuziranenge.

Mu buzima bwose nta wanga icyoroshye, kandi abantu benshi usanga dukunda ibihendutse cyane, nyamara akenshi ugasanga bitanaramba. Nka sharijeri za telefone, hari uwihutira kuyigura kuko ihendutse ariko ugasanga ubuziranenge bwayo burakemangwa ndetse bukaba bwanakwangiriza telefone yawe na batiri yayo.


Gukoresha sharijeri zitujuje ubuziranenge

Ubundi buri telefone izana na sharijeri yayo, jya uba ariyo ukoresha ushyiramo umuriro, niba utanayifite bitewe n’impamvu, gerageza gushaka iyo bijyanye abazicuruza bagufasha kumenya iy’ukuri kuko usanga ingano y’umuriro zinjiza iba itangana bityo rero iyo wowe wihutiye kugura iya make utitaye ku ijyanye na telefone ufite usanga ingaruka zigaruka kuri bateri yawe.

3. Irinde Gukoresha telefone yawe iri ku muriro.


Iyo telefone iri ku muriro, uri no gukina imikino, kuganira n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, kuvugana n’abantu witaba cyangwa uhamagara n’ibindi, binaniza cyane batiri ya telefone yawe, ugasanga no kwinjiza umuriro ni ikibazzo gikomeye, bityo ikamara umwanya munini ku muriro ugereranije n’uwo isanzwe imaraho kandi bikanayigabanyiriza ubudahangarwa busanzwe ikajya imarana umuriro umwanya muto.

 

4. Irinde Gutereka telefone hasi iri ku muriro.


Akenshi usanga bitewe n’aho dushyize ku muriro haba hegereye hasi, telefone tugahita tuyishyira ku isima hasi cyangwa ku makaro ibintu byangiza cyane ubuzima bwa batiri za telefone zacu kuko imikoranire y’iyo sima cyangwa ayo makaro n’iyo batiri bidahura. Ibyiza ni uko washaka umwenda ukoze muri coton, atari niron cyangwa ugashaka ikintu cya kawuco cyangwa gikoze mu giti nk’intebe cyangwa ameza, ugaterekaho terefone yawe.

5. Irinde Kuvana telefone ku muriro ituzuye.


Ubundi iyo telefoni iri ku muriro birakwiye ko uyiha agahenge ikabanza ikagera kuri rwa rwego rwayo rwa nyuma. Iyo uyivanyeho itaruzura, biyitera gusubira inyuma no gucika intege kwa batiri. Ikindi ni ukuyishyira ku muriro hakirimo uwundi. Ugasanga iri kuri 56% ukayishyira ku muriro, ibyiza ni uko wajya uyireka ukayishyira ku muriro itangiye kukwereka ko ifite imbaraga nke zo gukomeza gukora aha twavuga igihe nibura igeze kuri 20%, wanayishyira ku muriro ukayireka ikagera ku 100% ukayikoresha nanone yageza cyagihe ikwereka ko umuriro ugiye gushiramo ukongera ukayishyira ku muriro.

Nibyiza kubungabunga ubusugire bwa telefone yawe wita kuri batiri yayo kuko akenshi  iyo igize ikibazo bikagusaba kugura indi bateri yo kuyisimbuza bigutwara amafaranga menshi kandi iyo bashyiramo ugasanga  iba itanakomeye nk’iyazanye na telefone.