Urutonde Rw'imbuga 6 zikora nka Youtube utaruzi ushobora kuba wakoreraho amafaranga.

Abantu benshi iyo ubabajije urubuga ushobora gukuraho amashusho,indirimbo,utuntu dusekeje  byoroshye ndetse ukaba ushobora gukoreraho amafaranga, igisubizo bahita baguha ni Youtube, aho unasanga bumva ko ari yo yonyine ikora gutyo.

Muhahe.com twagukoreye urutonde rw’imbuga 6 zikora kimwe na Youtube ushobora kwifashisha ukaba wanakorera amafaranga bitewe nibisabwa bigenderwaho.

1. Vimeo

 

 

Niba usanzwe ukoresha cyangwa wifashisha YouTube kenshi urebaho indirimbo hamwe n’ibindi biganiro bitandukanye menyako Vimeo nayo ikora neza nka YouTube.

Vimeo kandi ushobora gukurikiranaho film z’uruhererekane zitandukanye muburyo bworoshye.

 2. Metacafe

 

 

 

Ushaka gukurikirana inkuru zigezweho zavuzweho cyane burimunsi muburyo bw’amashusho, kumenya birambuye kubyagiye bivugwa kub’icuruzwa bitandukanye ndetse nuko ushobora kubigenza ngo urenge ibice (difficult level) bikomeye igihe ukina imikino ya mudasobwa cyangwa iya telephone (video game) wagana uru rubuga rwa Metacafe, ikindi nuko rukoresha amashusho magufi ugereranije nuko Youtube ikora, bityo bituma utarambirwa vuba kuko ubutumwa ukeneye kureba ububona bitagutwara umwanya munini. Ikindi nuko byorohera abashyira amashusho kuri uru rubuga kuba bashobora gukora amashusho menshi k’umunsi kubera igihe gitoya baba bemerewe.  

3. Dailymotion

 

 

Dailymotion niyo iza kwisonga mu guhangana na YouTube kuko imaze igihe itangiye gukora aho yatangijwe mu mwaka wa 2005.kugeza ubu ikurikiranwa n’abantu benshi kandi usanga imikorere yayo ntaho ijya gutandukanira n’iya Youtube kuko benshi bakekako izi mbuga zombi ari iz’umuntu umwe.

4. Crackle

 

 

Crackle ni urubuga rwashinzwe na Sony Pictures Entertainment, rukaba ahanini runyuzaho amashusho urebera kuri murandasi by’akokanya (online streaming). Wahasanga ibiganiro bitandukanye by’ama television atandukanye ndetse n’ama film yagacishisheho mu myaka yashize ikindi nuko amashusho yose yatunganijwe n’uru ruganda rwa Sony Pictures Entertainment wayahasanga.

5. TED Talks 

Niba wifuza kujya ukurikirana amashusho avuga kubijyanye n’iterambere,ubukungu, inganda, ubukerarugendo, ubuvanganzo ndetse hamwe n’ibindi bibazo birikuvugwaho cyane ku isi hose ntahandi wagana uretse kuri uru rubuga bita TED Talks,ibiganiro bicaho biba biri mubwoko butandukandukanye kuburyo byorohereza umuntu kuba yabona icyo ashaka byihuse, ndetse k’ubantu bakunda kureba amashusho magufi hariho uburyo video itarengeje iminota 6 iba ifite akaziga gatukura hejuru.

6. TikTok

 

 

TikTok ni urubuga rukorera mugihugu cy’ubushinwa ruhanganye cyane na Youtube muri uyumwaka wa 2020, umwahariko wayo ni uburyo rukozwemo bubereye ijisho ikindi ni ukuntu rworohereza abarukoresha kuba bashyiraho ibihangano cyangwa amashusho bifuza yose bijya gutandukanaho gato n’uburyo Youtube ishyiraho amabwiriza akakaye .

Ikindi n’uko umuntu ukoresha application ya TikTok muri telephone ye aba afite uburyo bwo kunoza amashusho mbere yuko ayashyira kuri murandasi  bukoranye n’iriya application (built-in video editors)  bidasabye kubushaka iruhande. Ikaba kandi ikorana na Adobe Premiere Rush, PicsArt, and Fuse byoroshye kuburyo amashusho uri gutunganyiriza muri  imwe muri ziriya program ziba zifite uburyo ushobora guhita ushyira ayo mashusho kurubuga rwa TikTok bitakugoye.