UBU NIBWO BURYO BWIZEWE, BWAZAGUHA AMAFARANGA ..
Sep 19 - 2021
Mucyumweru gishize nibwo uruganda rwa Apple na Google batangaje umubano hagati yizo nganda zombi hagamijwe gushaka uko hakorwa uburyo buteye imbere bwo kumenya no gukusanya amakuru yikwirakwiza rya coronavirus kubantu bakoresha telephone zikoresha uburyo bwa Android ndetse nizikoresha uburyo bwa iOS.
Bavuga ko ubu buryo buzaza ari igisubizo ku bihugu bizaba bikoresha iriya application ikirimo gutunganywa ndetse no kubantu bose muri rusange aho izorohereza abashinzwe gukurikirana ikwirakwizwa rya coronavirus kuba bahita bamenya abantu bose bahuye n’umuntu wagaragayeho ubwandu bwa coronavirus hifashishijwe amakuru iyo applicatio izaba yaragiye ikusanya.
Bakomeje bavuga kandi ko iki gikorwa cy’ubufatanye mu guhashya no kumenya byihuse ikwirakwizwa rya coronavirus rizaba rikoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth (Bluetooth technology) aho abashinzwe ubuzima bizajya biborohera kumenya aho ukekwako kuba yarahuye nuwapimwe akagaragaza ibimenyetso ko yanduye iyo coronavirus aho aherereye ndetse n’abandi bantu bose nawe yaba yarahuye nabo bafite kandi bakoresha iriya application muri telephone zabo.
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru uhagarariye uruganda rwa Google yagize ati ”twahisemo gukoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth kubera ryoroheye buri wese kurikoresha nta kindi bisabye kurusha gukoresha uburyo tumenyereye bwatwara amafaranga umuntu urigukoresha iyi application ya telephone busanzwe bukoreshwa (cellular data and GPS tracking) mu gukurikira icyerekezo umuntu aherereyemo hagendewe kuri telephone.”
Ubu buryo kandi bisaba ubushake n’amahitamo kugira ube wayikoresha muri telephone yawe aho uzajya usanga iyo application ya telephone mu bubiko busanzwe bukoresha ku bafite telephone za Android ndetse na iPhone.
BASOBANURA UKO UBU BURYO BUZAJYA BUKORA HAKUSANYWA AMAKURU.
Uhagarariye uruganda rwa Apple yagize
ati”niba ufite telephone igezweho (smart phone) ukegera,ukaramukanya cyangwa
ukanyura hafi y’umuntu nuko nyuma hakagaragara ko wa muntu yasanganywe
coronavirus uzajya uhita wakira ubutumwa bukumenyesha ko wegeye umuntu wapimwe agasanganwa
coronavirus ” bityo hagendewe naho uhereye akokanya bakurangira ibitaro bikwegereye wahita ugana ukaba wasuzumwa ndetse ukanitabwaho.
Aha bifashishije amazina abiri ariyo Bob na Alice kugira basobanure uburyo iki gikorwa kizajya kigenda mu gukusanya amakuru y’abagiye bahura n’uwagaragayeho icyorezo cya coronavirus.
Bob na Alice bahuye bwambere bagirana ikiganiro cy’iminota 10,hagati aho telephone zabo muri icyo gihe zarimo zihererekanya amakuru.nyuma Bob aza gusanganywa coronavirus amakuru y’imyirondoro bye byuzuzwa kurutonde rw’abantu bamaze kwandura coronavirus rukorwa n’abashinzwe ubuzima cyangwa ibitaro byaho yasuzumiwe hifashishijwe iriya application.
Bob abigizemo uruhare telephone ye yohereza amakuru yose y’abantu nabo bakoresha ririya koranabuhanga yagiye ahura nabo cyangwa yaba yaregereye mu minsi 14 ishize ahakusanirizwa amakuru yose ajyanye n’abagaragayeho coronavirus.
Nyuma yaho Alice ahuriye na Bob yakomeje imirimo ye ya burimunsi nk’ibisanzwe atazi ko yegereye umuntu wanduye coronavirus.niko kubona ubutumwa bugufi bumenyesha Alice ko yegereye cyagwa yahuye n’umuntu wasuzumwe agasanganwa coronavirus n’andi mabwiriza agomba gukurikiza ajyanye nuko yakwihutira ibitaro bimwegereye.