Menya uko ushobora gukorera amafaranga atubutse ku rubuga (website) rwawe wifashishije google adsense.

Google Adsense ni ikoranabuhanga rya google rifasha abantu bafite imbuga za Murandasi (Wesites) kwamamariza google nayo ikabishyura amafaranga bigendeye kungano y'ibyakozwe. Abantu benshi bayobotse ubu buryo ubu binjiza amafaranga menshi kandi  bitabavunnye. Uku kwamamaza kubamo ibice bitandukanye aribyo: amafoto,amashusho,indirimbo n'ibindi.


Amafaranga ukorera agenda yiyongera bitewe n'umubare w’abantu  basura urubuga rwawe ndetse n’umubare w’uduce twamamaza turi ku rupapuro (page)  rumwe ku rubuga rwawe , aho google iguha amafaranga iyakuye kuyo abafatabuguzi cyangwa inganda baba bayihaye ngo ibamamarize ibikorwa byabo, urugero iyo hagize ukanda (click) ku kwamamaza kwa google(Google Ad) kuri  ku rubuga (website) rwawe, google iguha 68% y’ayo ba nyiri kwamamaza baba bayishyuye.


Hano Muhahe.com tuje kukwereka uburyo wanyuramo ukabasha kwinjiza agera kuri $100 kumunsi cyangwa uka wanayarenza binyuze mu gukorana na google adsense ku rubuga rwawe.

Mbere yo gukomeze ugomba kubanza ugasobanukirwa ayamagambo akurikira:

CTR(Click Trough Rate) : Ni umubare w’abakanze (click) ku kwamamaza (Ad)  ugabanyije umubare w’abasuye u kwamamaza (Ad) kumwe. Urugero niba ku rupapuro rumwe ku rubuga rwawe hariho uduce dutatu twamamaza(Ads). Uwarebye urupapuro rumwe aba arebye ukwamamaza gutatu(3 Ad impressions).


Tuvuge niba abantu 500 basuye Ads(Publicites), abantu 5 muribo  bakanze kuri Ads, Ubwo CTR izaba ingana na (5/500)×100


CPC(Cost Per Click): Ni amafaranga winjiza buri uko umuntu akanze ku kantu kamamaza Ad(Publicite).

CPM(Cost per 1000 Impression): Abakiriya ba google bamwe bahitamo kujya bishyura hakurikijwe kuba Ad yagaragaye kurubuga rwawe aho kuba abantu bayikanzeho maze bakemeza amafaranga bazajya bishyura buri uko abantu 1000 barebye uko kwamamaza (Ad/Publicite)

Wakwibaza uti bizansaba iki kugirango ninjize $100 kumunsi?

Igihe CTR izaba ari 1%, CPC ari $0.25

  • Kugirango ukorere $100 Kumunsi ukeneye ko impapuro (pages) z’urubuga rwawe zizasurwa inshuro 40,000 cyangwa uduce twamamaza ku rubuga rwawe tukaba twakanzweho  inshuro 400 kumunsi, CTR ari 1% naho CPC Ikaba $0.25.

 Ikindi nuko ugomba kuba washyizeho inkuru zimeze neza  kuburyo nibura inkuru iba ifite amagambo Atari munsi ya 300.

Bitanyuze kuri CPC, Uzinjiza amafaranga binyuze kuri CPM, Niba ikigereranyo cya CPM kiri hagati ya $1 na $1.5 kuri buri uko uduce twamamaza (Ads) turi kurubuga rwawe turebwe inshuro 1000, ushobora kwinjiza $40 kugeza kuri $60 kumunsi mugihe impapuro k’urubuga rwawe zasuwe inshuro 40,000.

Ibi byose kubigeraho bisaba gukora cyane wandika inkuru cyangwa ugashaka uburyo uburuga rwawe rusurwa n’abantu benshi kuko umuntu umwe ashobora kureba inshuro nyinshi uduce twamamaza turi ku rubuga rwawe uko agenda akanda ahantu hatandukanye asoma cyangwa areba ibiriho.