UBU NIBWO BURYO BWIZEWE, BWAZAGUHA AMAFARANGA ..
Sep 19 - 2021
Kuva tariki ya 12/01/2020 Amezi atagera kuri 3 arashize coronavirus ibarizwa mugihugu cy’Ubushinwa gusa nta kindi gihugu irageramo ku isi yose nyuma kuri tariki ya 13/01/2020 nibwo haje kugaragara umuntu wambere wanduye iyi ndwara mugihugu cya Thailand abandi bagaragara mu Buyapani na Koreya y'Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo iza gukurikiraho,ikomeza ikwirakwira ku isi yose gahoro gahoro kugeza aho abarenga miliyoni na Magana ibiri bamaze kuyandura abandi barenga ibihumbi mirongo itandatu na birindwi bamaze kwitaba imana bazize iki cyorezo cya coronavirus.
Hagati aho,n’ubwo iki cyorezo kimaze igihe kandi abarwayi bakaba bakomeza kwiyongera ku rwego rwo hejuru, hari ibihugu bimwe bitaragerwaho n’iki cyorezo cya coronavirus.
Amakuru dukesha kaminuza ya Johns Hopkins atangaza ko kuri tariki ya 02 z'uku kwa kane, mu bihugu 193 bigize ishyirahamwe rya ONU, 18 muri ibyo hataragaragara umuntu wanduye coronavirus.
Ibyo bihugu bitaragaragaraho umuntu wanduye coronavirus ni:
1. Ibirwa bya Komore
2. Kiribati
3. Lesotho
4. Ibirwa bya Marshall
5. Micronesia
6. Nauru
7. Korea ya Ruguru
8. Palau
9. Samoa
10. Sao Tome et Principe
11. Ibirwa bya Solomon
12. Sudani y'Epfo
13. Tajikistan
14. Tonga
15. Turkmenistan
16. Tuvalu
17. Vanuatu na
18. Yemen.
Nubwo kugeza ubu ibi bihugu byemeza ko ntabantu banduye baragaragara, abahanga bemeza ko hashobora kuba hari ibihugu bimwe muri ibi twavuze haruguru byaba bifite abantu banduye coronavirus ariko bakaba batamenyekana ko bayanduye, aha batunga agatoki igihugu cya Koreya ya Ruguru hamwe n’igihugu cya Yemen cyazahajwe n’intambara.
Ikindi cyagaragaye nuko muri biriya bihugu coronavirus itarageramo byinshi muribyo ari ibirwa bito bidakunda kugendwa cyane, kuko mu bihugu 10 bya mbere bigendwa n’abantu bake kwisi nk’uko ONU ibigaragaza 7 muri byo nta coronavirus irahagaragara.
Benshi bakeka ko kuba ibyo birwa biri kure cyane y’ibindi bihugu kandi bikaba bidakunda kugendwa n’abantu baturutse mubindi bihugu bitandukanye, bibiha amahirwe yo kuba bitagerwaho n’icyorezo cya coronavirus.
Nauru, ikirwa giherereye mu Nyanja ya Pasific kikaba kiri ku birometero 320 uvuye kumupaka w’igihugu kiri hafi yacyo akaba ari ibindi birwa bya Kiribati.
Nicyo gihugu cya kabiri gito kw’isi kiri mu ishyirahamwe rya ONU (nyuma ya Monaco),kikaba gifite abantu barenga gato ibihumbi 10.000 kikaba na none ari icya kabiri mubihugu bifite abaturage bake ku isi (nyuma ya Tuvalu).
Nubwo ari igihugu gito kandi kigendwa nabantu bake, ntibikibujije kuba gihangayikishijwe cyane na coronavirus kuko gifite ibitaro bimwe gusa kandi nabyo bidafite ibikoresho bihagije mu gupima cyangwa guhangana na coronavirus aho iyo hafashwe ibipimo kubarwayi,byoherezwa muri Australia kugira babashe gusuzuma.
Ikiganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’umunyamakuru wa BBC yatangaje ko kugira igihugu ayobora kigeze ikigihe hatagararagara ubwandu bwa COVID-19 aruko yahise afata ingamba zikomeye zirimo guhagarika ingendo zihuza icyo gihugu nibindi byose.