Irebere imyambarire idasanzwe igezweho.

Title : Irebere imyambarire idasanzwe igezweho.

Content

Hifashishijwe ibitanganzamakuru bitandukanye, imbuga nkoranyambaga, amahahiro atandukanye ndetse na bamwe mubambika abasitari Muhahe yabateguriye imwe mumyambarire igezweho yambarwa na bose ndetse ikifashishwa na buri umwe mukiciro arimo.


-          Gutebeza ishati uruhande rumwe

Udushati twiza tugezweho kubantu bose yaba ari abana, inkumi ndetse nabasore batwibona kandi tubabereye two kwambarwa mugihe cy’izuba cyangwa bagiye gutembera ku mucanga, dushobora kwambarirwa ku ipantaro cg ikabutura dutebejwe uruhande rumwe.

 -          Kwambara waist bag

Waist bag ni udukapu tugezweho ushobora kwambarira murukenyerero, kurutugu , muntoki cyangwa se mugatuza.

-          Amadarubindi ya tinny sunglasses

Aya  mataratara agaragara mungano ntoya akunda kwambarwa cyane cyane nibyamamare. birimo Kendall na Kylie Jenner, Bella na Gigi Hadid, Kim Kardashian, Kanye West n’abana b’ibyamamare barimo Zoe Kravitz, Kaia Gerber na Hailey Baldwin.



Hari kandi nubundi bwoko bwamadarubindi(Sun glasses ) wasanga muri Muhahe bugezweho cyane bw’ikoranabuhanga wakoresha witabira telephone yawe, wumva injyana ziri muri telephone ukoresheje bluetooth ndetse akanarinda imirasire yizuba.



-          Classic high hills from dubai

Inkweto nziza , zigezweho kandi zikunzwe zakorewe  muri Dubai. Benshi bashobora kuzitiranya cyangwa bakazibangikiranya nizakorewe mubushinwa ariko izi zo numwihariko kandi ntahandi wazisanga hatari muri muhahe shop.



-          Du rags

Ni udutambaro twambarwa mu mutwe duharawe na benshi muri iki gihe. Durags zatangiye kwambarwa mu kinyejana cya 19 n’abakozi b’Abanyamerika bakomoka muri Afurika b’abakene ndetse n’abakoreshwaga uburetwa bashaka kurinda imisatsi yabo ngo itandura.


 

-          Jump suits(Sarubeti)

Ibisarubeti byiza kandi bigezweho byambarwa na bose yaba ari abakobwa cg abasore ahantu hatandukanye.


Amakanzu meza Agezweho

Aya makanzu meza yamabara atandakanye ndetse na model zitandukanye akunze kwifashishwa cyane cyane mu bitandukanye aho bamwe bayagura bakayatunga ubwabo cyangwa bakayakodesha kugira ngo bahanyurane umucyo.